Perezida Kagame yasubije Amerika

Uwufise ububasha kw’isanamu

Perezida Paul Kagame yavuze kongera kwiyamamaza kwe mu mwaka wa2017 ari icyifuzo cy'Abanyarwanda kandi ko nta muntu ugomba kugitambamira.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa tweeter, Paul Kagame yabaye nk'uwiyama Leta zunze Ubumwe z'america azisaba kutivanga mu bibazo bya politiki y'U Rwanda.

Ibi bije bikurikiye itangazo ry'iki gihugu cy'igihangange rinenga ubushake bwa Paul Kagame bwo kongera kwiyamamaza.

Mu ijambo ryifuriza abanyagihugu umwaka mushya, umukuru w'Urwanda yavuze ko yahisemo kumva ibyifuzo by'Abanyarwanda bamusaba kuguma ku butegetsi.

Gusa yanatangaje ko adafite umugambi wo kuguma ku butegetsi ubuziraherezo.

Ku bwa Leta zunze ubumwe z'America, iki cyifuzo cya Kagame kibujije Abanyarwanda uburyo bari babonye bwo guhererekanya ubutegetsi binyuze mu nzira ya demokarasi.

Gusa muri ubu butumwa bwe, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ibikorwa bireba Abanyarwanda ko nta kindi gihugu cyari gikwiye kumva ko kiremerewe.

Ubwo aheruka mu ruzinduko ku mugabane w'Africa, President Barak Obama yongeye kwamagana umugambi wa bamwe mu bategetsi b'Africa bahindura itegeko kugira ngo bagume ku butegetsi.

Kuri we Africa icyeneye inzego zikomeye aho kugira abantu bakomeye.