Ubudage:Amategeko akomeye agenga abimukira

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abapolisi mu mujyi wa Cologne

Nyuma y'ibyaha by'ubujura no gufata abagore ku ngufu byakozwe mu birori byo kwizihiza umwaka mushya mu mujyi wa Cologne, ishyaka riri k'ubutegetsi mu Budage, Christian Democrats, riyobowe Angela Merkel, rirasaba ko hashingwa amategeko akomeye agenga abimukira bakora ibyaha.

Madamu Merkel, uyoboye leta y'uBudage, yavuze ko ibibazo bishya bikeneye ibisubizo bishya.

Iryo shyaka ririfuza ko amategeko avugururwa kugira ngo byorohe gusubiza mu bihugu byabo abimukira bakoze ibyaha.

Ririfuza kandi ko hashyirwaho uburyo bwo kugenzura ibyangombwa bibaranga.

Angela Merekel ariko yashimangiye ko hakenewe uburyo bwiza bwo kwakira abimumukira.

Birakekwa ko igice cy'abantu bakoze ibyaha byo mu mujyi wa Cologne bagisaba ubuhungiro.

Ishyaka Pegida rikurikiza amatwara akarishye arwanya politiki yo kwakira impunzi, uyu munsi ryarakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Cologne.

Abarirwanya nabo bateguye imyigaragambyo yo guhangana naryo.