Burundi:Abashatse guhurika ubutegetsi bakatiwe

Image caption Abaregwa GUSHAKA guhirika leta y'u bURUNDI

Urukiko rw'ikirenga rw'Uburundi rwakatiye abajenerali 4 gufungwa burundu rumaze kubahamya icyaha cyo kugerageza guhirika leta ya Perezida Nkurunziza mu kwezi kwa 5, umwaka ushize.

Muri bajenerali 4, harimo Jenerali Cyrille Ndayirukiye,wigeze kuba minisitiri w'ingabo.

Mu bantu 28 baregwaga, 7 barekuwe, abandi bakatirwa ibihano binyuranye.

Abashakaga guhirika ubutegetsi bavugaga ko batari bashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yongera kuyobora u Burundi kuko byari binyuranye n'itegeko nshinga ry'u Burundi n'amasezerano y'amahoro y'Arusha.