AI iramagana gukoresha abana mu birombe

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'ikiremamuntu ku isi- Amnesty International (AI) - urashinja ibigo bikomeye ku isi mu ikoranabuhanga, birimo Samsung na Apple, ko bidakoresha uburyo buhagije kugira ngo abana badakoreshwa mu birombe by'amabuye ya COBALT acukurwa muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo.

Ibyo bikubiye mu cyegeranyo cyasohowe na Amnesty International. Mark Dummett wateguye icyo cyegeranyo avuga ko basanze muri ibyo birombe hakoramo abana, bamwe muribo bafite imyaka irindwi y'amavuko, bakora umunsi wose.

Ngo ntabwo bajya hasi ikuzimu ariko bakora hejuru muri ibyo birombe aho bakusanya amabuye y'ibitare, bakayajonjora, bakayasatura cyangwa se bakayamena.

Bwana Dummet yongeraho ko ari abana b'abahungu n'abakobwa bo mu miryango ikennye cyane bavuga ko batabona icyo kurya.

Ati: "Bakora kugirango babone icyo barya, baramuke.