Amafaranga ari he?

Abategetsi bakomeye ku isi bazahurira i Davos muri iki cyumweru kugira ngo bige ku kibazo cy’ubukungu bw’isi.

Kimwe mu byo bagomba kwigaho ni ubusumbane mu mutungo, abenshi bemeza ko iki ari ikibazo kirushaho kugenda gikomera.

Credit Suisse, Banki yo mu Busuwisi, isohora buri mwaka icyegeranyo kigaragaza ibice by’isi byiganjemo abakize cyane ishingiye ku bihugu n’uturere.

None se uduce dukize n’udukennye tugereranywa dute ku isi, ese bigenda bihinduka bite ?

Iyi karita ikurikira iragaragaza uko ubukungu bw’isi bwari busaranganijwe mu mwaka wa 2015, nk’uko bigaragazwa na Credit Suisse.

Amerika y’Amajyaruguru

Uwufise ububasha kw’isanamu thinkstock
Image caption Credit Suisse ivuga ko Leta Zunze ubumwe za Amerika na Canada ni two duce dukungahaye cyane.

Ubukungu bw’isi burakirundanije muri Amerika, Canada n’Uburayi.

Ukuyemo Mexique ibarwa hamwe n’ibihugu byo muri America y’amajyepfo, Credit Suisse ibarira umuntu mukuru wo muri America y’Amajyaruguru amadolari y’America 342,000.

Uyu mutungo ubarirwa mu gaciro k’ibicuruzwa, umutungo wazigamwe n’imitungo itimukanwa ukuyemo imyenda.

Ibi ni byinshi cyane ugereranije n’igice gisigaye cy’isi. Ni nk’inshuro 75 ugereranije n’umutungo muri Africa n’Ubuhindi ndetse n’inshuro zisaga 15 ugereranije n’uko bimeze mu Bushinwa n’America y’Amajyepfo.

Ubu bukungu bukubye kandi inshuro 2.5 uwugereranije n’umutungo w’Abanyaburayi.

Icyegeranyo cyifashisha idolari ry’America kititaye ku buringanire mu bushobozi bwo guhaha, bivuze ko nta buryo bwo kumenya ingaruka ikiguzi cyo kubaho kigira ku mibereho muri rusange.

Mu yandi magambo, ushobora kuba ufite amadolari menshi muri America, ariko ayo madolari ntashobore kuba yagura ibintu bifite agaciro kangana mu kindi gihugu.

Kubera ko imitungo itimukanwa ari kimwe mu bigize ubukungu , agaciro k’amazu ari hamwe mu duce tumwe gashobora gutandukana cyane.

Imibare kandi yifashisha icyegeranyo cy’umutungo ku bantu bakuze kurusha uko yakwifashisha ikigereranyo cy’umutungo ku baturage bose muri rusange.

Bivuze ko urugero rw’abakize cyane rushobora kuba hejuru y’urw’abaturage muri rusange.

Abangana na 1% babarizwa he?

Uwufise ububasha kw’isanamu digihub
Image caption Umubare w’abakire cyane batuye mu Bwongereza wazamutse ku rugero rwegereye 25% umwaka ushize, hashingiwe ku mibare itangwa na Credit Suisse.

Icyegeranyo cyanarebye kandi aho abangana na 1% bakize cyane ku isi baba – abitwa abaherwe.

Ibihugu 10 biza ku isonga y’aho asanga abakire cyane bangana na 1%.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika: 20,680,000 (bazamutse ku rugero rwegereye 15% ugereranije no mu mwaka wa 2014)

Ubwongereza: 3,623,000 (bazamutse ku rugero rukabakaba 25%)

Ubuyapani: 3,417,000 (bazamutse ku rugero rusaga 15%)

Ubufransa: 2,762,000 (bagabanutse ku rugero rwegereye 22%)

Ubudage: 2,281,000 (bagabanutse ku rugero rusaga 17%)

Ubushinwa: 1,885,000 (bazamutse ku rugero rusaga 19%)Ubutaliyani: 1,714,000 (bagabanutse ku rugero rukabakaba 25%)

Canada: 1,500,000 (bagabanutseho abasaga 7%)Australia: 1,480,000 (bagabanutseho 17%)

Ubusuwisi: 831,000 (bazamutseho abasaga 3%)

Imibare igaragaza ko abaherwe biyongera cyane mu Bushinwa (biyongeraho 19%), Amerika y’Amajyaruguru (biyongereyeho abegereye 20%) n’Ubwongereza (abakabakaba 25%), ahandi baragabanuka, cyane cyane mu bihugu bikize byo ku mugabane w’Uburayi, Ubuyapani na Australia.

Ibi bisobanuye ko ubukungu bw’Ubushinwa buzamuka butuma havuka abantu benshi batunze za miliyoni nyinshi, cyangwa se ko abaherwe barushaho kwerekeza imari yabo aho ubukungu buzamuka cyane nka London na New York.

Ariko ihungabana ry’urwego rw’amazu rushobora na rwo kugira ingaruka.

Niba ufite imitungo y’amazu i London , urwo ni urugero, ukaba udafite inguzanyo, byanze bikunze uzaba uri umuherwe, hashingiwe ku bigenderwaho na Credit Suisse.