Muri Afurika yepfo abishe Sithole bakatiwe

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Imyigaragambyo yamagana ibikorwa byibasira abanyamahanga.

Muri Afurika yepfo, abagabo babiri bahamijwe icyaha cyo kwica umunyamozambike igihe habaga ibikorwa by'urugomo byibasiye abanyamahanga muri icyo gihugu, bakatiwe ibihano byo gufungwa igihe kirekire.

Abo bagabo - Mthinta Bhengu na Sifundo Mzimela - bateye ibyuma Emmanuel Sithole mu mujyi wa Johanesbourg.

Bakatiwe gufungwa imyaka 10 na 17.

Bishe uwo mugabo ku manywa y'ihangu mu muhanda uri mu gace ka Alexandra.

Bafotowe babikora maze rubanda rurabamagana cyane. Abantu barindwi barishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi bavanwa mu byabo igihe habaga ibyo bikorwa by'urugomo.