Mali: Igisasu cyahitanye abasirikare 3

Abategetsi muri Mali baravuga ko abasirikare batatu bishwe n’igisasu cya igihe imodoka yakandagiraga ku gisasu cya mine mu gace ka Mopti.

Itangazo ryasohowe na minisiteri y’ingabo ryavuze ko abandi babiri bakomeretse bajyanwa ku bitaro.

Nta mutwe urigamba icyo gisasu.

Mali yatewe ubwoba n’imitwe yitwaje intwaro kandi imaze imyaka myinshi irwana n’inyeshyamba za kiyisilamu mu majyaruguru.

Itangazo ryavuze ko ibyo byabereye i Mondoro, hafi y’umupaka na Burkina Faso.

Kubera iki Mali yibasirwa n’intagondwa?

Abarwanyi bafitanye isano n’umutwe wa Al-Qaeda bamaze igihe barwana n’ingabo za Mali mu majyaruguru.

Ubufaransa, bwahoze butegeka mu gihe cy’ubukoloni, bwatabaye Mali mu kwezi kwa Mbere 2013 kugerageza guhagarika ibitero by’abarwanyi basingiraga umurwa mukuru.

Ariko ibitero byariyongereye mu gihugu mu minsi micye ishize, birimo n’icyabereye kuri hoteli mu murwa mukuru Bamako cyishe abantu 22 mu kwezi kwa Cumi na Kumwe.