Ibisigazwa bya Idi Amini gusubizwa muri Uganda

Image caption Idi Amin yategetse Uganda 1971-1979

Amama Mbabazi, umwe mu bakandida bahagaranira kuyobora Uganda, yavuze ko natorwa azagarura ibisigazwa bya Idi Amin muri Uganda.

Mu guha icyubahiro uwo mukuru w'igihugu wa kera wa Uganda, Mbabazi wigeze kuba ministiri w'intebe wa Uganda,yavuze ko Idi Amin azubakirwa urwibutso.

Amama Mbabazi yavuze ko yifuza kunga impande zakunze kutumvikana muri Uganda.

Yavuze ko muri Uganda hari abumva ko ari abantu ba Obote, abandi bakaba aba Idi Amin, abandi bakaba aba Museveni.

Idi Amin yamaze imyaka 8 ategeka Uganda, ubwo hari 1971-1979.

Ubutegetsi bwe bwaranzwe no kumena amaraso no gukandamiza abatavugaga rumwe nawe.

Yaguye mu buhungiro muri Arabiya Saudit.