Papa na kiliziya y'Uburusiya mu biganiro by'amateka

Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Papa Francis n’umuyobozi wa Kiliziya ya Orthodox, Kirill mu Burusiya bahamagariye ubumwe bw’abakirisitu hagati ya kiliziya zombi mu biganiro by’amateka byabere muri Cuba.

Uyu mubonano wabaye uwa mbere hagati ya Papa n’uyu muyobozi wa Kiliziya mu Burusiya kuva ibice by’imyemerere ya gikirisitu y’Uburayi bw’Uburengerazuba n’Uburasirazuba byatandukana mu kinyejana cya 11. Mu itangazo ryasohorewe hamwe, banahamagariye kurinda abakirisitu batotezwa mu burasirazuba bwo hagati.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Papa Francis na Kirill basuhuzanyije mu rugwiro

Ubu Papa yageze muri Mexique mu rugendo rw’iminsi itanu.

Abantu 300.000 bahangaye imbeho mu mujyi wa Mexico baza kumuha ikaze mu gihugu cya kabiri gifite abanyagatolika benshi ku isi.

Papa yakiriwe na perezida Enrique Pena Nieto.

“Insengero zangizwa”

Ibiganiro byamaze amasaha abiri hagati ya Papa Francis n’umuyobozi w’aba Orthodox Kirill, byabereye ku kibuga cy’indege cya Havana. Kiril arajya muri Brezil no muri Paragwe.

Bombi bahoberanye basomana ku matama mbere y’ibiganiro.

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abayobozi b'amadini yombi bagaragaye bishimye

Umuyobozi wa kiriziya y’aba orthodox yagize ati:” Nishimiye kugusuhuza muvandi”

Papa arasubiza ati:” Cyera kabaye”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama, Kirill uabuze ko ibiganiro byari “bifunguye” kandi “y’ubuvandimwe” mu gihe Papa Francis yabisobanuye nk’”ibirimo ukuri cyane”.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Papa yakiriwe n'abantu barenga 300.000 i Havana

Itangazo basohoye ,bombi riragira riti “ Twizeye ko uyu mubonano wacu ugira uruhare mu kubyuza ubumwe Imana yifuza”.

Iri tangazo ryahamagariye abantu ku isi gutabara abakirisitu, rivuga ko “mu bihugu byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati na Afurika y’Amajyaruguru, imiryango yose, imirenge ndetse n’imijyi by’abavandimwe bacu muri kirisitu bari kurimburwa burundu”.

“insengero zabo ziri kurimburwa zinasahurwa bunyamaswa, ibintu byabo bifatwa nk’ibitagatifu birangizwa, ibibumbano bigasenywa.”

Uko byari bimeze: Umunyamakuru wa BBC, Oleg Boldyrev

Akikijwe n’abarinda umutekano mu myenda y’umukara, Papa Francis ni we muntu wagaragaraga mu mwambaro w’umweru ku kibuga cy’indege cya Havana igihe yahageraga aje gutanga uruhare rwe mu gusana umubano w’intonganya zishingiye ku madini zimaze igihe kinini.

Umuyobozi wa kiriziya ya Orthodox mu Burusiya Kirill yari amaze igihe gito ahageze. Aho bahuriye humvikanyweho n’impande zombi. Ntibyari gushoboka kugirira uru ruzinduko rwa mbere rukomeye I Moscow cyangwa I Vatikani, kandi kiliziya gatolika ya Cuba iracyagirwaho ijambo n’Uburusiya.

Nasubura mu gihugu, Kirill azahangana n’umujinya w’abtsimbarara ku bya cyera bakibona kiriziya gatolika nk’ubuyobe bwatatiye ubukristu. Biragaragara ko uku kunenga ari bukwirengangize muri iki gihe. Iminota micye nyuma y’uko Papa ahagera, we na Kirill mu ikanzu y’umukara bafatanye ku rutugu bamwenyura mu kanyamuneza. Noneho abayobozi b’amadini yombi baricara. Byari bimeze nk’akazi gasanzwe.

Televiziyo ya Leta mu Burusiya yasobanuye ibiganiro hagati y’abagabo bombi nk’”inama y’ikinyagihumbi”.

Umunyamakur wa BBC uri I Havana, Will Grant, aravuga ko mu buryo bw’amagambo y’ikimenyetso, ibi bi ibihe bikomeye cyane kandi bidasanzwe, ariko ikisumbuyeho, binafite igisobanuro cy’imibanire y’amadini yombi.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP PHOTO. L OSSERVATORE ROMANO
Image caption Papa na Kirill basohoye itangazo rihamagarira ubumwe

Kirill ni umuyobozi wa Orthodox kuva mu mwaka wa 2009, mu gihe Papa Francis yafashe uyu mwanya mu kwezi kwa Gatatu 2013. Kiliziya Gatolika ifite abakirisitu barenga miliyari ku isi yose, mu gihe aba Orthodox babarirwa muri miliyoni 165.

Kiriziya y’Uburusiya ni yo nini kandi ikomeye cyane mu myemerere y’aba Orthodox , igizwe n’insengero zitandukanye. Uyu mubonano wabereye i Havana ntiwitezwe kugira icyo ugeraho cy’ako kanya.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Papa yakiriwe na Perezida wa Mexique yambara ingofero bita Somrero, ikunze kuranga imico muri icyo gihugu

Mbere y’inama, ushinzwe imibanire yo hanze muri kiriziya ya Orthodox mu Burusiya, Metropolitani Illarion, yavuze ko hakiri ibibazo hagati y’amadini yombi cyane cyane by’umwihariko mu burengerazuba bwa Ukraine.

Ikibazo cy’umwihariko ni icya kiriziya y’Ubugereki muri Ukraine, ikurikiza amahame y’urusengero rwo mu gice cy’uburasirazuba ariko ikagengwa na Vatikani. Aba Orthodox mu Burusiya bafata igice cy’uburengerazuba bwa Ukraine nk’ubutaka bwabo, bigatuma binubira ingufu za papa zihagaragara.