Haiti yatoye umukuru w'igihugu mushya

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Perezida w'agateganyo wa Haiti, Jocelerme Privert niwe mukuru w'inteko ishinga amategeko

Inteko ishinga amategeko muri Hiti yatoye perezida w’agateganyo nyuma y’icyumweru kimwe Michel Martelly wari umukuru w’igihugu yeguye ku mwanya we, atuma igihugu gisigara nta muyobozi mukuru.

Umuyobozi mushya, Jocelerme Privert, yatowe mu matora yabaye shishi itabona mu nteko ishinga amategeko mu gikowa cyagejeje mu gicuku cyo ku wa Gatandatu gisingira ku Cyumweru mu gitondo.

Bwana Privert ni we usanzwe akuriye inteko ishinga amategeko.

Azaba perezida w’igihugu amezi ane mu gihe Haiti itegura andi matora y’umukuru w’igihugu mushya.

Amatora yo mu kwezi kwa Mbere yaburijwemo kubera ibikorwa by’urugomo n’ibura ry’ituze.

Kandi mu misni micye ishize muri uku kwezi umuntu ukekwa kuba yari umusirikare yarakubiswe n’ikivunge cy’abantu bamaganaga guverinoma kugeza apfuye.

Haiti, igihugu gikennye cyane kurusha ibindi mu gace k’umugabane wa Amerika, kiracyarwana n’ingaruka zatewe n’umutingito wo muri 2010.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Igipolisi gikumira imyivumbagatanyo cyari mu mihanda ku Cyumweru

Mu ijambo yavuze mbere yo gutorwa, Bwana Privert yasezeranyije “Gushyira imbere ituze mu gihugu ndetse no gutegura amatora yakererejwe cyane mu gihe cya vuba gishoboka”.

Amatora ntazaba ku itariki ya 24 z’ukwa Kane, mu gihe perezida mushya ateganyijwe kurahira ku itariki 14 z’ukwa Gatanu.

Uyu mwumvikano wagezweho ku munota wa nyuma ugamije gukumira icyatuma igihugu kijya mu ngorane ziterwa no kutagira ubutegetsi.

Igihe yeguraga ku butegetsi, Bwana Martelly yavuze ko ikintu yicuza kurusha ibindi ari uko amatora yo mu kwezi kwa mbere yasubitswe.

Bwana Martelly abuzwa n’itegeko nshinga kongera kwiyamamaza ariko yagaragaje ko ashyigikiye Jovenel Moise, umucuruzi wohereza imineke hanze y’igihugu watsinze icyiciro cya mbere cy’amatora yo mu kwezi kwa 11.

Cyakora ibyavuye mu matora byakemanzwe n’umuyobozi nutavuga rumwe n’ubutegetsi, Jude Celestin.

Yashinje abayobozi bategura amatora gukundwakaza Bwana Moise anatanga impuruza ko azava mu matora y’icyiciro cya kabiri.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Haiti yagaragayemo imvururu mu gihe cy'amatora