Siriya: Aba Kurde banze ibisabwa na Turukiya

Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Aba Kurde bo muri Siriya bamaganye ibisabwa na Turukiya bijyanye no kuvana ingabo zabo mu bice baherutse gufata hafi y’umupaka wa Turukiya.

Umuvugizi w’ishyaka PYD yavuze ko aba Turuki nta burenganzira bafite bwo bwishora mu bibazo bya Siriya.

Itangazo rije nyuma ingabo za Turukiya zitangiriye kumisha ibisasu ku birindiro by’aba Kurde hakurya y’umupaka.

Ibitero byatangiye ku wa Gatandatu bikomeza no ku Cyumweru, byica abarwanyi babiri.

Turukiya ifata abarwanyi b’aba Kurde bo muri Siriya nk’abafitanye isano n’inyeshyamba z’aba Kurde barwanira ubwigenge muri Turukiya ubwayo.