Telefoni y'ikoranabuhanga ihendutse kurusha izindi

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Iyi telefoni ya Freedom 251 isa na iPhone y'uruganda Apple

Kuwa Gatatu nimugoroba, ikigo kitari kizwi cyo mu Buhindi cyasohoye telefoni ya mbere ku isi igezweho ikoresha ikoranabuhanga nk'irya mudasobwa (smart phone) ihendutse kurusha izindi.

Yiswe "Freedom 251" kubera ko igura amarupiya 251. Ni nk’amadolari y’Amerika 3.6 cyangwa Amapawundi akoreshwa mu Bwongereza 2.5.

Kuva ku muziki wumvikana iyo ihamagawe, iyi telefoni ikoresha ikoranabuhanga rya 3G ikoze neza nk’izindi zigezweho ziyikubye inshuro zigera kuri 15 mu giciro. Yakozwe n’ikigo kitaramara n’umwaka kivutse kiri mu mujyi wa Noida hafi y’umurwa mukuru Delhi.

Kuri uyu wa Kane cyafunguye urubuga rwacyo freedom251.com ku bifuza kuyigura ariko ikiguzi cyayo kikagomba kwishyurwa mbere.

Mu gihe cy’iminsi 5, izi telefoni zizagurishwa ku buryo bw’ikoranabuhanga rya internet (online). Gutangira kuzigeza ku baziguze byo biteganyijwe mu kwezi kwa 6.

Abantu benshi birukiye kuri uru rubuga ku buryo rwagezeho rutanga amatangazo amenyesha ko rwarengewe.

Ngo abarujyagaho batumiza telefoni bageraga ku bihumbi 600 mu isegonda imwe. Icyicaro cy’iki kigo na cyo cyasuwe n’ibihumbi byinshi by’abantu bifuza kugura izi telefoni.

Uwashinze iki kigo, Mohit Goel, avuga ko telefoni uko yakabaye izakorerwa aho mu mugambi wo kwimakaza ibyakorewe mu Buhindi.

Ushyigikiwe bikomeye na Guvernoma ya Minisitiri w’intebe Narendra Modi.

Gusa, telefoni yeretswe itangazamakuru ni iyakorewe mu Bushinwa ndetse iriho n’izina ryayo, Adcom y’ibara ry’umweru.

Iyi telefoni ifite ikirahuri cya cm 4 isa cyane na telefoni igezweho ya iPhone 4 ndetse n’ibiyiranga bisa neza neza n’ibya iPhones.

Adcom ni ikigo gifite icyicaro mu mujyi wa Delhi gitumiza mu mahanga ibikoresho by’ikoranabuhanga cyifashoishije urubuga rwa Flipkart rukoreshwa mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga mu Buhindi.

Telefoni yacyo ya Ikon4 igurwa ibihumbi 4 by’amarupiya akoreshwa mu Buhindi (ahwanye n’amadolari y’america 59 cyangwa Amapawundi y’U Bwongereza 41).

Iyi isa cyane na Freedom 251. Gusa ikinyamakuru cya Hindustan Times cyatangaje ko ushinzwe ubucuruzi muri Adcom yavuze ko atazi aho iki kigo cye cyaba gihuriye n’iyi Telefoni ya Freedom 251.