Morales yangiwe kwongera kwiyamamaza

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Muri Amerika y'amajyepfo, abatutage mu gihugu cya Bolivia banze - binyuze muri kamarampaka - icyifuzo cya Perezida Evo Morales cyo kwongera wiyamamaza ku nshuro ya kane.

Mu gihe amajwi yose asa nkaho yarangije kubarurwa, icyo cyifuzo cyanzwe ku majwi 51.3%, bigaragara ko byari bigoranye.

Evo Morales yatowe ku nshuro ya mbere muri 2006.

Yavugaga ko yari akeneye indi manda kugirango arangize gahunda y'amavugurura yerekeranye n'imibereho y'abaturage yatangiye.

Yasezeranije abaturage b'igihugu cye ko azemera ibivuye muri ayo matora ya kamarampaka ku itegeko nshinga.

Manda ye ya nyuma izarangira muri 2020.