Ethiopia irashinjwa ubwicanyi

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch, washinje inzego zishinzwe umutekano muri Ethiopia ubwicanyi, iyicarubozo, guta muri yombi abantu mu buryo butemewe n'amategeko no kugerageza kuburizamo imyigaragambyo y'amahoro yatangiye mu kwezi kwa 11 k'umwaka ushize.

Imyigaragambyo mu karere ka Oromia - kanini kurusha utundi muri icyo gihugu - yamagana gahunda za leta zakuruye impaka nyinshi - zo kwongera imbibi z'umurwa mukuru Addis Ababa.

Abahinzi bahegereye bafite ubwoba ko izo gahunda zizatuma bava mu byabo.