Obama arashaka gufunga gereza ya Guantanamo

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Guantanamo

Perezida Obama aravuga ko yifuza kugera ku ntego ye yo gufunga gereza ya Guantanamo iri i Cuba, mbere y'uko ava k'ubutegetsi.

Yavuze ko gukomeza gukoresha iyo gereza binyuranye n'indangagaciro z'abanyamerika kandi bibangamiye umutekano w'icyo gihugu.

Iyo gereza irimo imfungwa 91, zimwe zizajya gufungirwa muri Amerika.

Perezida Obama yari yagerageje gufunga gereza ya Guantanamo ariko ananizwa n'inteko nshinga mategeko yiganjemo ishyaka rya Republican.

Umunyamakuru wa BBC uri i Washington aravuga ko amahirwe yo kugera ku ntego ye ari make.