Kenya: umucamanza yahagaritswe ku mirimo

Image caption Umucamanza Philip Tunoi ahakana kwakira ruswa.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yahagaritse ku mirimo umucamanza wo mu rukiko rw'ikirenga uvugwaho kugira uruhare mu kibazo cya ruswa y'amadolari miliyoni ebyiri.

Philip Tunoi ahakana kuba yarakiriye amafaranga kugira ngo afate icyemezo gishyigikira Evans Kidero mu matora y'umukuru wa Nairobi nyuma yaho ibyayavuyemo bitumvikaniyeho maze hakitabazwa inkiko.

Kidero kandi ahakana kuba yaratanze ruswa. Urwego rw'ubucamanza muri Kenya rukunze gushinjwa ruswa.