FIFA izatora umuyobozi mushya kuwagatanu

Uwufise ububasha kw’isanamu epa

Urukiko mpuzamahanga rushinzwe imikino, rwanze icyifuzo cya FIFA cyo gusubika inama yo gutora umuyobozi mushya w'iryo shyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi.

Iyo nama izaba kuwagatanu nkuko byari biteganijwe.

Igikomangoma Ali bin al Hussein wo muri Yordaniya, umwe mu bakandida bashaka gusimbura Sepp Blatter ku buyobozi bwa FIFA, yari yasabye ko itora ryasubikwa kubera ko atishimiye uko ryateguwe.

Inama nkuru y'ubuyobozi bwa FIFA yahuye uyu munsi kwiga ibigomba kuvugururwa muri iryo shyirahamwe riregwa ko ryamunzwe na ruswa.