Ihagarikwa ry'imirwano muri Syria

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Amakuru aturuka muri Syria aravuga ko muri rusange urusaku rw'imbunda rutacyumvikana mu turere tuvugwamo imirwano ikomeye nyuma yaho amasezerano yo kuyihagarika atangiye kubahirizwa.

Impirimbanyi ziravuga ko hari amasasu yumvikanye i Aleppo, ariko ko i Damas no mu nkengero zaho ubu hari ituze.

Nta na makuru y'indege z'intambara zihaguruka cyangwa ngo zigwe ku kigo kiri ahitwa Latakia gikoreshwa n'indege z'intambara z'Uburusiya.

Aya masezerano yo kuba imirwano ibaye ihagaritswe niyo ya mbere yagezweho hifashishijwe ibihugu by'ibihangange kuva amakimbirane muri icyo gihugu yatangira hashize imyaka itanu.

Agomba kubahirizwa na leta n'inyeshyamba ariko umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu cyangwa undi witwa Nusra yombi ikorana na Al-Qaeda, ntabwo irebwa nayo.