Mu Buhinde umugabo yishe 14 bo mu muryango we

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Abaturanye bahamagaye igipolisi bamaze kumva umugore atabaza.

Mu Buhinde, umugabo yishe ateye ibyuma abantu 14 bo mu muryango we igihe bari basinziriye.

Barindwi muri bo bari abana. Igipolisi kiravuga ko cyatabajwe n'abaturanyi begereye inzu iri hafi y'umujyi wa Mumbai.

Abo baturage bari bamaze kumva umugore arimo gutabaza arira. Uwo mugore - wari mushiki w'uwo mugabo - niwe wenyine warokotse ubwo bwicanyi.

Igipolisi kiravuga ko uwo mugabo yari yafunze inzugi zose aradadira akoresheje imisumari mbere yo kwica abo mu muryango we.

Amaze kubikora yahise yiyahura yimanitse. Abakora iperereza barakeka ko bishobora kuba byatewe n'ubwumvikane buke ku mutungo muri uwo muryango.