Umudelevu wa Germanwings yari yasabwe kujya mu bitaro

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Hashize hafi umwaka indege ihanukiye mu misozi ya Alps mu Bufarasa.

Abapererezi b'Abafaransa basabye ko ibijyanye n'amabanga y'ubuvuzi bwite bw'abapiloti byoroshywa, nyuma y'akaga k'impanuka ya Germanwings, umwaka ushize.

Umupiloti wungirije w’indege ya Germanwings, Andreas Lubitz yasabwe n’umuganga kujya mu bitaro byita ku ndwara zo mu mutwe ibyumweru bicye mbere y’uko akora impanuka, hafi mu gihe cy’umwaka ushize, byatangajwe na raporo yasuzumaga impanuka.

Abagenzi bose 150 n’abakozi b’indege barapfuye igihe indege nimero 9525 yagongaga umusozi mu Bufaransa ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa Gatatu 2015.

Abakoze iperereza biezra ko Lubitz yagushije indege yabigambiriye.

Yari amaze iminsi afite ikibazo cyo kwiheba.

Kuva icyo gihe hasabwe ko abadelevu bakorerwa ibizami bikomeye by’ubuvuzi.

Abakoze iperereza bavuze ko Lubitz yari yarabonanye n’abaganga batandukanye mbere y’uko akora impanuka ariko nta n’umwe muri bo wigeze aburira abakoresha be.