Cote d'Ivoire: Amasasu yavugiye ku mucanga

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Inzego z'umutekano zagabwe ahabereye igitero

Ibitangazamakuru by’ubufaransa biravuga ko amasasu yavugiye ku mucanga ahantu abantu botera akazuba ku nyanya, ahitwa Grand-Bassam muri Cote d’Ivoire.

Biravuga ko ababibonye bavuga ko iraswa ryatangiriye muri hoteli. Hari amakuru y’inkomere.

Grand-Bassam iri mu bilometero 40 uvuye mu burasirazuba bw’umujyi ukomeye wa mbere Abidjan.

Ahabere ibi bitero hakunze kujya abakerarugendo. Abategetsi muri uwo mujyi bari gusobanura iki gitero nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ibintu ntibirasobanuka neza kugeza ubu kandi n’umwirondoro w’abagabye igitero ntuzwi. Bamwe mu batangabuhamya bavuga ko bumvise abarashi bavuga ngo “Allah Akbar”—Bisobanuye, Imana ni nkuru.

Cote d’Ivoire yari imaze igihe ituje kugeza igihe intambara yadukaga hagati y’agace k’amajyaruguru n’amajyepfo mu mwaka wa 2002, kuva icyo gihe ibiganiro by’amahoro byasimburaywe n’imvururu.

Intambara yibasiye cyane igice gituwe n’abayisilamu mu majyaruguru n’abakirisitu mu majyepfo.

Radiyo mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI) yanditse ko umuyobozi yavuze ko abantu batanu bapfuye.

Ariko andi makuru avuga ko umubare w’abapfuye uri hejuru.

Umutangabuhamya wabibonye, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko “abagabo bari bafite intwaro zikaze bipfutse ibitambaro barashe ku bashyitsi” bari bari ahitwa L’Etoile du Sud, AFP ikavuga ko hari huzuye abanyamahanga muri iki gihe cy’ubushyuhe.