Libiya: Guverinoma y'ubumwe yavuze ko ifite ubutegetsi

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Inteko ‘ibiro by’umukuru w’igihugu ya Libiya ishyigikiwe na LONI, ikorewra I Tunis, yasabwe kudakorana n’indi mitwe ifite ubutegetsi imbere muri Libiya.

Inteko yashyizeho guverinoma y’ubumwe mu kwezi gushize ariko kwemeza abagize guverinoma byarakererewe.

Libiya imaze igihe ifite guverinoma ebyiri zibangikanye kuva mu mwaka wa 2014 nyuma y’ihirikwa rya koloneli Muammar Gaddafi mu mwaka wa 2011.

Inteko y’Uburasirazuba (HOR) ikorera i Tobruk yananiwe gutora ngo yemeze guverinoma y’ubumwe.

Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatandatu, inteko yavuze ko inyandiko yashyizweho umukono n’ubwiganze bw’abantu bagize HOR bashyigikiye ishyirwaho rya guverinoma nshya ndetse inashyigikiwe n’itsinda ritegura ibiganiro bya politike rifite “uruhushya rwo gutangira akazi.”

Cyakora, ku wa Kane, itangazo ry’itsinda ritegura ibiganiro bya politike rigizwe n’abanyapolitike batandukanye muri Libiya ndetse n’abadepite bahagarariye inteko zishinga amategeko ebyiri zibangikanye, basa n’abataratunganyije inzira yo gutangira aka kazi.