Ibibazo bikunze kubazwa

Telefini ngendanwa n’ibibazo bikunze kwibazwaho mu gupakurura amajwi n' amashusho ushyira / ubibika kuri za telefone ngendanwa.

AV bisobanura iki?

AV ihagarariye ukumva no kureba bishatse kuvuga ibiri mu mashusho n’amajwi.

Ni gute narebera cyangwa nkumvira AV kuri telefoni ngendanwa yanjye?

Kugira ngo urebe amashusho yacu wumve n’amajwi yacu ukeneye telefoni yabugenewe.Uzakenera kandi no gucana/gufungura ikarita yawe ya SIM kugira ngo wakire GPRS na WAP. Ku bindi bisobanuro, baza umugurisha wawe w’itumanaho rya telefoni ngendanwa.

N’ubuhe buryo buboneka kuri bbcgazuza.com/mobile?

Binyuze kuri telefoni ngendanwa zacu dutanga:

-3gp

-mp3

Igiciro ni angahe?

BBC ntikwishyuza gupakurura impapuro, amajwi n’amafoto. Ariko/Icyakora umugurisha wawe ashobora kukwishyuza ubunini bw’ ibyo upakurura. Niba ushidikanya ku kiguzi k’ibyo upakurura, usabwe kubaza umugurisha wawe w’itumanaho mbere y’uko ukomeza.

Bifata igihe kingana iki gupakurura?

Ibi bizaterwa n’umuvuduko w’ingufu zawe z’itumanaho. Mu bihe bisazwe igice kimwe cyakagombye gupakururwa mugihe cy’umunota 1 kugera ku minota 2.

Ni gute nakumva igice cy’amajwi?

Hitamo igice ushaka kumva, numara kugipakurura, icyo gice umaze gupakurura kizahita gitangira gikina / kuvuga. Nidahita itangira gukina, shaka aho wayibitse upakurura noneho utangire gukina uhereye ahongaho. Wibuke ko niba warabitse inyandiko nyinshi, amajwi cyangwa amafoto byatumye ububiko bwawe bwuzura, wagombye kugira ibyo uhanagura kugirango ubone umwanya wo kongera kubikamo.

Nshobora kureba amashusho nte?

Kurikiza amabwiriza amwe no hejuru kugira ngo wumve igice cy’amajwi.

Birashoboka ko hakongerwa ubwiza / imimerere y’amajwi?

Ubusanzwe imimerere y’amajwi kuri telefoni ngendanwa zubakiyemo isakazamajwi iba iri hasi, niyompamvu dutanga inama ko hakoreshwa telephone/isakazamajwi zo ku mutwe.

Mushobora kunyoherereza uburyo bwo kujya ku rupapuro rubanza rwa BBC World Service mukoresheje ubutumwa bw’inyandiko?

Oya, ibi ntibishobora gukorwa.

Nshobora kujya ku biri kuri radio BBC muri Real-time nkoresheje telefoni ngendanwa?

Ubungubu ntabwo dutanga real-time AV ku bikorwa na terefone ngendanwa.