Ubufasha kuri telefone ngendanwa

Nashira gute BBCGahuza.com/mobile mu mbuga nkunda kujyaho?

Bookmarking ibika imbuga ukunda kujyaho kugirango uzashobore kuzibona ubutaha. Igihe urimo urakoresha BBCGahuza.com ushobora kubigira uhisemo uburyo bwa ‘Bookmark’, Add bookmark’ cangwa ‘Favorite’ mu bikoresho bya telefone yawe. Ubukurikira, gusa uzahitemo umuhora wa BBC muri ‘Bookmarks’/’Favorite’ uhite ujya kuri BBCGahuza.com/mobile. Ushaka ibindi byagufasha kubika imbuga ukunda, reba mu gitabo cyerekana uko telefone ngendanwa yawe ikoreshwa.

Aderese ya BBCGahuza.com/mobile ni iyihe?

http://www.bbcgahuza.com/mobile

Yibike muri ‘Bookmarks/Favorites’ ya telefone ngendanwa yawe kugingo ntuzongere gukenera kuyandika ushaka kuyijyaho.

Bitwara amafaranga angahe kugirango ukoreshe BBC Gahuza Mobile?

BBC ntabwo ukirihisha mu kubona amakuru kuri telefone ngendanwa. Ariko companyi yawe ya telefone ishora kuguca amafaranga bivanye n’ibyo wakoresheje uko bingana. Niba utazi uko ibyo ukoresha bigura kuri tariff yawe, baza kompanyi yawe ya telefone.

Kugabanya amafaranga ukoresha

Hari uburyo bubiri bwo kugabanya amafaranga ukoresha iyo ugiye kuri internet na telefone ngendanwa:

- Shaka data bundle. Usabye ukazajya wandikirwa amafaranga utarenza ukoresha ku kwezi cyangwa ku munsi, byagabanya amafaranga ukoresha kuri internet na telefone ngendanwa, cyane cyane iyo ujya kuri internet kenshi. Vugana na companyi yawe ya telefone baguhe ayandi makuru kuri ibi.

- se WI-FI. Telefone nyinshi ngendanwa zikorwa ubungubu ziza zifite uburyo bwa Wi-Fi. Ushobora kugabanya ikiguzi cyo kujya kuri BBC Gahuza Mobile ukoresheje broadband idakoresha urutsinga yo mu rugo cyangwa ahandi bayifite. Niba utazi neza nimba telefone yawe ifite WI-FI, baza abayikoze cyangwa ubaze companyi yawe ya telefone ngendanwa.

Umategeko ya BBC agenga gukoresha ubwo buryo ni ayahe?

Iyo bikenewe mu bijyanye n’akazi http://www.bbcgahuza.com/mobile irimwo n’imihora ku mbuga ziri hanze ya BBC. Nta mafaranga tubaca iyo tubahuje n’izindi mbuga, ibyo tubagezaho cyangwa ibindi ibyo ari byo byose. Imbuga zose zifitaniye amasano na http://www.bbcgahuza.com/mobile zifatwa nk’aho zikurikiza umurongo w’urupapuro byaje bivaho, kandi bibereye ababikoresha.

BBC ntiyishingiye ibyandikwa kuri izo mbuga, naho bisuzumwa inshuro zikurikiranya bivanye n’uko biba bikenewe. Kuba dushyiraho imihora y’imbuga zandika ibifitaniye isano n’ibyacu, ntibivuze iko ibyo zandika tubishigikiye.

BBC yishimiye kwakira ibitekerezo byanyu ku byandikwa ku mbuga iboherezaho. Ushaka gutanga igitekerezo, twandikire ukoresheje urupapuro rwabigenewe.