Olympics:Ntawurikura Mathias go "dukeneye kwitegura"

Olympics
Image caption Olympics

Ntawurikura Mathias, umunyarwanda wabaye icyamamare mu kwiruka metero 5,000, metero 1,000 na "marathon" aravuga ko ibihugu bito bishobora gutsinda ariko bigomba kwitegura.

Mu kiganiro yahaye BBC GAHUZAMIRYANGO, Ntawurikura aravuga ko abakinyi bose bumva bangana iyo bari mu kibuga, ngo nta uwumva ko aturuka mu gihugu gito cyangwa gikennye.

Ngo icyo ibihugu bibinini "biturusha" n'imyiteguro n'ububasha.

Aratanga urugero rwa Venuste Niyongabo watsindiye umudari wa zahabu muri 1996 kandi ava mu gihugu cy'u Burundi.

Niba ushaka gukurikira ibitekerezo bya Ntawurikura, kurikira imvo n'imvano yo ku itariki 21 z'uku kwezi.