Rio 2016: IOC izafata icyemezo cya nyuma ku bakinnyi b'Uburusiya

Thomas Bach Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Perezida wa IOC, Thomas Bach yavugiraga mu nama y'iminsi ibiri mbere y'itangizwa ry'imikino ya Rio

Komite Mpuzamahanga y'Imikino Olempike (IOC) ivuga ko yagennye abantu batatu bafite ijambo rya nyuma ku bakinnyi b'Uburusiya bazajya mu marushanwa ya Rio.

Mu cyumweru gishize, IOC yavuze ko amashyirahamwe y'imikino mu bihugu ari yo yari gufata umwanzuro niba abakinnyi b'Uburusiya nta cyasha cy'ibiyobyabwenge bafite mu cyibonwa nk'ibikorwa byafashijwe na guverinoma, bakemererwa kujya mu marushanwa.

Ariko ubu noneho yavuze ko akanama k'abantu batatu kazafata umwanzuro wa nyuma wo kwemera cyangwa kwanga icyo cyifuzo.

Kugeza ubu abakinnyi barenga 250 bemerewe kurushanwa.

Akanama kagizwe na Ugur Erdener, perezida w'umukino wa Archery n'umuyobozi wa komisiyo ya IOC mu rwego rw'ubuvuzi, Claudia Bokel ushinzwe komisiyo y'abakinnyi muri IOC ndetse na Juan Antonio Samaranch Jr, umunya Espanye uri mu banyamuryango ba IOC, akaba n'umuhungu w'uwahoze ari perezida wa IOC, basangiye izina rimwe.

Umunyamakuru wa BBC uri i Rio aravuga ko bitangaje cyane kuba mu gihe habura iminsi itanu ngo imikino itangire, IOC iri gufata umwanzuro wo kureba niba abakinnyi bemerewe kwitabira amarushanwa bahagarikwa.