Gianni Infantino: Umuyobozi wa FIFA yahanaguweho ibyaha bijyanye n'imyitwarire

Infantino yatowe mu kwezi kwa Kabiri ku ya 26 Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Infantino yatowe mu kwezi kwa Kabiri ku itariki ya 26

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yahanaguweho ibyaha aregwa nyuma y'iperereza ryarebaga ikoreshwa ry'umutungo, guha akazi abantu ndetse no kwirukana abatanze impuruza mu bibazo bya FIFA.

Infantinoyatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku isi, FIFA mu kwezi kwa Kabiri nyuma y'uko uwari umuyobozi waryo, Sepp Blatter yeguriye.

Akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire kasanze nta cyaha yakoze kandi atarenze ku mabwiriza agenga imyitwarire muri iri shyirahamwe.

Iyo komite yagize iti:" Ibyo Bwana Infantino yishimyemo ntabwo bifatwa nk'ibidasanzwe."

Infantino yavuze ko yashimishijwe n'icyemezo, yongeraho ko "ashaka gushimira abantu bose bafashije akanama k'imyitwarire mu kureba ko ukuri gushyirwa ahagaragara."

Mu kwezi gushize, BBC Sport yamenye ko Infantino w'imyaka 46, yari ari gukorwaho iperereza na komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA.

Icyo gihe, umunyamategeko w'Umusuwisi yari "afite icyizere" ko nta kindi cyemezo cyari gufatwa, abakoranaga bya hafi na Infantino basobanuraga ibi birego "nk'ibidafite ishingiro" kandi "bitangaje".

Akanama gashinzwe imyitwarire kagize kati: "Imyitwarire ya Bwana Infantino ijyanye na kontalo ye muri FIFA yagendanye n'imyitwarire y'imbere mu ishyirahamwe aho kuba ikibazo cyo kunyura ku mabwiriza."

Ibirego byari ibihe?

Inyandiko ikubiyemo ibirego yanyereye iva muri FIFA. Yari ikubiyemo ibirego bivuga ko:

  • Yakoresheje indege bwite ya FIFA ajya kwiyamamariza mu gihugu cyashakaga kwakira imikino y'igikombe cy'isi;
  • Yashyize abantu mu myanya ikomeye adakoze igenzura ku bushobozi bwabo;
  • Yishyuje FIFA icyiguzi cya matola, indabo, ikoti rihenze, imashini y'imyitozo ndetse no kumesa imyenda ye;
  • Yasabye ko FIFA iha akazi umushoferi, waje kwishyuza FIFa kubera gutwara umuryango wa Infantino n'abajyanama be igihe yari hanze y'igihugu.