Mo Farah, igihangange mu kwiruka metero 10 000

Mo Farah Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption No mu mikino olimpike yo muri 2012, Farah yegukanye zahabu muri metero 10 000

Umwongereza Mo Farah yegukanye umudari wa zahabu mu kwiruka metero ibihumbi icumi mu mikino olimpike ibera i Rio muri Bresil.

No mu mikino olimpike iherutse yabereye i Londres muri 2012, Mo Farah yari yabonye umudari wa zahabu mu gusiganwa izi metero.

Farah akomeje kwerekana ko ari igihangange mu kwiruka ahantu harehare atsindira umudari we wa munani wa zahabu mu marushanwa mu mpuzamahanga akomeye.

Yagombye kwihuya akuya cyane ariko kubera ko yabanje kugwa.

Ariko yarahagurutse akomeza kwiruka ahangana n'umunyakenya Paul Tanui maze amucaho.

Yarangije metero ibihumbi cumi mu minota 27 amasegonda 5 n'ibice 17.