Irushanwa mpuzamahanga ry'imodoka mu mujyi wa Huye

Isiganwa ryitabiriwe n'ibihugu by'u Rwanda, u Burundi, Kenya na Uganda
Image caption Isiganwa ryitabiriwe n'ibihugu by'u Rwanda, u Burundi, Kenya na Uganda

Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa mu mamodoka ryatangiye uyu munsi mu mujyi wa Huye mu majyepfo y'u Rwanda.

Amamodoka 13 aturuka mu bihugu bya Afrika y'uburasirazuba aribyo Uganda, Kenya, u Rwanda n'u Burundi niyo yitabiriye iryo rushanwa risanzwe riba buri mwaka.

Image caption Nyuma mu masaha ya nijoro bakazenguruka ahangana na km 250

Kuri uyu wa gatandatu abasiganwa barazenguruka mu nkengerero z'umujyi wa Huye, ahangana na km 151 bakahazenguruka inshuro 5.

Nyuma mu masaha ya nijoro bakazenguruka ahangana na km 250.

Image caption Abaje kureba isiganwa bari benshi

Umugandekazi Leila Mayanja Blick yitezweho kwegukana iri rushanwa rititabiriwe n'igihangange Valery Bukera w'i Burundi, umaze kuritsinda inshuro nyinshi.