Championat y’u Rwanda ku munsi wa 4: Rayons Sports ku isonga naho Sunrise itakaza amanota ya mbere

Umukunzi wa Sunrise
Image caption Umukunzi wa Sunrise

Ikipe ya Sunrise yari itaratakaza inota na rimwe mu mikino 3 ibanza ntiyorohewe na Pepiniere yo yari imaze gutsindwa imikino 3 ibanza.

Nubwo Sunrise ari yo yafunguye amazamu hakiri kare, Pepiniere yaje kuyishyura mbere y'uko igice cya mbere kirangira.

Image caption Pepiniere yaje kwishyura mbere y'uko igice cyambere kirangira

Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego cy'insinzi ariko nticyaboneka.

Gusa Pepiniere isa n'aho ari yo yabonye uburyo bwinshi kuko yaninjije ibindi bitego 2 ariko umusifuzi ntiyabyemera avuga ko byatsinzwe n'abakinnyi baraririye.

Gutakaza amanota kwa Sunrise byafashije ikipe ya Rayons Sports yahise ifata umwanya wa mbere ku munsi wa kane w'amarushanwa.

Image caption Umunsi wa kane wa championat

Iyi kipe yihereranye Marines iyitsinda 3-0 ihita yuzuza amanota 10.

Inganya amanota na Sunrise cyakora Rayons ikaba ari yo yinjije ibitego byinshi.

APR FC ntiyorohewe ku kibuga cya Musanze banganyije 0-0.

Uko iyindi miikino yagenze ku munsi wa 4

Mukura VS 2 - Kiyovu Sports 1

Espoir 1 - Amagaju 1

As Kigali 0 - Bugesera 0

Police FC 2 - Gicumbi 0

Ku munsi wa 4

1. Rayons Sports 10

2. Sunrise 10

3. Police FC 9

4. APR FC 8