Umunyamerika niwe yatsinze agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Rugg Timothy yagenze agace prologue mu minota 4'00"25 asiga bagenzi be ho ibice bikeya by'amasegonda
Image caption Rugg Timothy yagenze agace prologue mu minota 4'00"25 asiga bagenzi be ho ibice bikeya by'amasegonda

Umunyamerika Ruggy Timothy ukinira ikipe ya Lowestrates yo muri Canada niwe wegukanye agace ka mbere k'irushnwa ryo gusiganwa ku magare, Tour du Rwanda, ryatangiye uyu munsi i Kigali.

Ako gace ka Km 3,3 gatangira amasinganwa y'amagare kitwa "prologue", Rugg Timothy yakagenze mu minota 4'00"25 asiga bagenzi be ho ibice bikeya by'amasegonda.

Uwa kabiri yabaye umunya Oman Gebreig Zabhier ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afrika y'epfo, naho Areruya Joseph aza ku mwanya wa gatatu.

Nyuma yo gutsinda prologue, Rugg yagize ati: "Ndishimye cyane ariko akazi gakomeye karatangira kuri uyu wa mbere.

Image caption Umunya Eritrea Okubamariam Tesfom niwe ufite umwanya wa mbere miri Afrika

"Dufite ikipe ikomeye yazanywe no kwigaragaza, turizera ko bizatugendekera neza kuko iri rushanwa ririmo ibihangange mu mukino w'amagare."

Hitezwe guhangana gukomeye hagati y'uyu musore ndetse n'umunya Eritrea wa mbere kugeza ubu muri Afrika, Okubamariam Tesfom.

Image caption Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana ufite igikombe cy'ubushize azeweho byinshi

Hari kandi Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana ufite igikombe cy'ubushize, ariko ubu akaba akinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage, na Valensi Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda mu myaka ibiri ishize, akaba akinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afrika y'epfo, ariko ikinira ku mugabane w'Uburayi.

Kuri uyu wa mbere abakinnyi 75 barahaguruka i Kigali berekeza mu mujyi wa Ngoma mu burasirazuba bw'u Rwanda; ni urugendo rwa Km 96.