Areruya yegukanye intsinzi mu gace ka Rusizi - Huye muri Tour Rwanda

Areruya Joseph wegukanye intsinzi mu gace ka Rusizi - Huye
Image caption Areruya Joseph wegukanye intsinzi mu gace ka Rusizi - Huye

Abanyarwanda ni bo bakomeje kuyobora isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda uyu munsi ryari ku kumunsi waryo wa gatanu aho bavuye mu mugi wa Rusizi bakarangiriza mu mujyi wa Huye, hareshya na km 140.

Uwegukanye ako gace ni Areruya Joseph wo muri imwe mu makipe 3 ahagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa.

Itsinda ry’abanyonzi 22 bagereye rimwe ku murongo wa nyuma ariko Areruya Joseph akaba yabasigagaho gato, gusa iyo bimeze gutyo bose babarwa ko barangije ku gihe kimwe, bakaba bakoresheje amasaha 4 iminota 02 n’amasegonda 43.

Image caption Valens Ndayisenga uyoboye isiganwa

Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri afrika y’epfo niwe ukomeje kuza ku isonga arusha Areruya Joseph umunota 1 n’amasegonda 16.

Ku munsi w’ejo abasiganwa bazakora urugendo rwa km 125 bakazahagurukira I Muhanga berekeza I Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.