Valence Ndayisenga akomeje kuba ku isonga rya Tour du Rwanda

Umunyarwanda Valence Ndayisenga ashyigikiwe n'abafana benshi mu isiganwa
Image caption Umunyarwanda Valence Ndayisenga ashyigikiwe n'abafana benshi mu isiganwa

Valence Ndayisenga yatsinze agace kabanziriza aka nyuma mu isiganwa ry'amagare rya 'Tour du Rwanda' akomeza kuyobora iryo siganwa.Ndayisenga yakoresheje amasaha abiri, iminota 20 n'amasegonda 38 kuva i Musanze mu ntara y'amajyaruguru kugera mu murwa mukuru i Kigali. Ni urugendo rureshya n' ibirometero 109 (Km 109).

Image caption Ndayisenga yaje ku mwanya wa mbere kuva i Musanze kugera i Kigali

Valence Ndayisenga yasize Eyob Metkel, w'umunya Eritrea bakinana mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo amusigaho umupira w'igare gusa.Muri rusange Valence Ndayisenga ararusha Metkel amasegonda 42 yonyine. Ibi byatumye agumana umwambaro w'umuhondo (yellow jersey) ihabwa uri ku isonga. Isiganwa rizasozwa kuri iki Cyumweru abasiganwa bazenguruka mu mujyi wa Kigali ahareshya na km 108.

Eyob Metkel yegukanye intsinzi mu gace ka gatanu muri Tour du Rwanda

Image caption Ndayisenga afite amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda ejo ku Cyumweru