Nigeria yatwaye igikombe cya Afurika cy'ibihugu

Desire Oparanozie niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cya Nigeria Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Desire Oparanozie niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cya Nigeria.

Ikipe y'abagore y'igihugu cya Nigeria yatwaye igikombe cya Afurika cy'ibihugu itsinze Cameroon 1-0.

Cameroon yatsindiwe imbere y'abafana bayo bageraga ku bihumbi 40 kubera ko iri rushanwa ryaberaga muri icyo gihugu.

Imbere ya Perezida Paul Biya, ikipe ya Cameroon yakinnye neza mu gice cya mbere cy'umukino n'amahirwe menshi atagize icyo atanga.

Igitego cya Nigeria cyatsinzwe na Desire Oparanozie cyatumye Nigeria igumana iki gikombe yagumanye kubera yari ifite igiheruka yatwaye imaze gutsinda Namibia hashize imyaka ibiri.

Nigeria itwaye iki gikombe ku nshuro ya munani.

Image caption Abantu bari benshi cyane muri sitade yo mu mujyi wa Yaounde mbere yuko umupira utangira.

Umutekano wari wakajijwe cyane kubera ko Perezida Paul Biya yari yaje kureba uwo mupira kandi n'imihanda hafi y'ikibuga umukino wabereyeho yari yafunzwe guhera kare mu gitondo.

Mu mukino wabaye kuwa gatanu, Ghana yegukanye umwanya wa gatatu imaze gutsinda Afurika yepfo 1-0.