Arsene Wenger avuga ko icyizere cya Arsenal cyagarutse nyuma yo gutsinda Lincoln muri FA Cup

Arsenal Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Umutoza wa Arsenal Arsene Wenger yavuze ko ikipe ye yerekanye ko yagaruye icyizere cyayo nyuma yo gutsinda Lincoln iminsi micye imaze kwandagazwa na Bayern Munich muri Champions League.

Gunners yatsinze Lincoln 5-0 kuri sitade Emirates ku wa Gatandatu bituma igera ku mukino wa kimwe cya kabiri cya FA Cup.

Iyo ntsinzi ariko yaje ikurikira gutsindwa na Bayern Munich 5-1 ku wa Kabiri kuri sitade ya Emirates nyine.

Wenger yagize ati:

"Twatakaje icyizere nyuma yo gutsindwa mu minsi iheruka."

"Icyizere cyacu kimaze kugaruka mu gice cya kabiri twerekanye ubushobozi bwacu."

"Twihariye igice cya kabiri ariko ugomba gushimira Lincoln kubera ibyo bagezeho muri FA Cup."

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Alexis Sanchez yatsinze igitego kimwe anatanga ipasi yavuyemo ikindi mu mukino wa FA Cup

Yari intsinzi ikenewe cyane kuri Wenger nyuma y'ibyumweru bikomeye byaranzwe no gutsindwa.

Arsenal yatsinzwe imikino itanu muri irindwi yakinnye irimo na 3-1 yatsinzwe na Liverpool muri Premier League.

Ejo hazaza ha Wenger hari mu rujijo, amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ndetse hari imyigaragambyo yabanjirije umukino kuri sitade isaba ko Wenger yakwegura.

Mbere y'uko Theo Walcott afungura amazamu, Arsenal yaranzwe n'igihunga mu gice cya mbere.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Hari abigaragambyaga basaba ko Arsene Wenger yegura

Umutoza wa Lincoln atewe ishema n'urugendo rw'ikipe

Gutsindwa kwa Lincoln byatumye amateka yayo arangira mu gikombe cya FA. Yabaye ikipe ya mbere itagira ikiciro igeze mu gice cya kane cya FA Cup mu myaka 103.

Abafana bayo bagera ku 9.000 bakoze urugendo bajya kuri sitade ya Emirates ndetse umutoza wa Lincoln Danny Cowley yabashimiye cyane.

yagize ati:

"Dukeneye kwigira kuri uru rugendo, atari uyu mukino gusa, ahubwo urugendo."

"Kandi nidushobora kwigira ku gukina n'abakinnyi b'ibihangange tuzashobora kuvamo abakinnyi beza."

"Wabonye abakinnyi bakomeye ku isi bakina muri Arsenal ariko wanumvise abafana bakomeye bogeza ikipe kuko yari ikomeye."