Uwigeze kuyobora umukino w'amagare ku isi yitabye Imana

Hein Verbruggen yigeze no kuba umwe mu bagize akanama mpuzamahanga k'imikino ya Olympike Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Hein Verbruggen yigeze no kuba umwe mu bagize akanama mpuzamahanga k'imikino ya Olympike

Bwana Verbruggen yayoboye ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare ku isi kuva mu mwaka wa 1991 kugera mu wa 2005.

Brian Cookson, Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare ku isi, yihanganishije umuryango wa Bwana Verbruggen.

Yagize ati: "Mfite agahinda ko kumva inkuru y'urupfu rwa Hein Verbruggen. Kandi mbikuye ku mutima nihanganishije umuryango we n'inshuti ze.

Umuholandi Verbruggen yigeze no kuba umwe mu bagize akanama mpuzamahanga k'imikino ya Olympike, kuva mu mwaka wa 1996 kugera mu wa 2008.

Igihe yamaze ayobora ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare ku isi cyanahuriranye n'ibibazo bitavuzweho rumwe.

Mu mwaka wa 2015, akanama kigenga ariko gashyigikiwe n'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare ku isi kamushinje guhishira ikoresha ry'ibiyobyabwenge.

Kanzuye ko ku butegetsi bwe, iri shyirahamwe ryumvikanye rwihishwa na Lance Armstrong mu guhishira ibirego by'uko yakoresheje ibiyobyabwenge.

Bwana Armstrong yatsinze isiganwa rya Tour de France inshuro zirindwi.

Bwana Verbruggen yahakanye iyo myanzuro yivuye inyuma, avuga ko iyo raporo "idashyira mu gaciro, ibogamye, kandi ituzuye mu buryo ikozemo, ibiyirimo n'imyanzuro yayo".