Peter Ndlovu wahoze akinira Zimbabwe ubu aba he?

Peter Ndlovu ni umunya Zimbabwe wamamaye cyane muri Afurika no muri shampiyona y'Ubwongereza
Image caption Peter Ndlovu ni umunya Zimbabwe wamamaye cyane muri Afurika no muri shampiyona y'Ubwongereza

Umwuga we w'umupira w'amaguru yawutangiye akina umupira w'akarere mu mihanda ya Bulawayo, umujyi wa kabiri mu bunini muri Zimbabwe.

Ni muri umwe muri iyi mikino, mu mihanda yuzuye umwanda ubwo yatsindaga ibitego 11 mu mukino umwe, agahita aterwa imboni ni umwe mu batoza b'abana b'ikipe ya Highlanders yo mu mujyi wa Bulawayo.

Aha ni ho umwuga w'umupira w'amaguru wa Peter Ndlovu watangiriye ndetse biba imbarutso imugira umukinyi wa mbere w'Umunya Afurika w'umwirabura washoboye gukina muri shampiyona y 'Ubwongereza, Premie League.

Muri icyo gihe, ikipe ya Coventry yasuye Zimbabwe mu mikino yo gutegura umwaka mushya w'imikino bakina n'ikipe y'igihugu ya Zimbabwe n'iya Highlanders. Peter Ndlovu yakiniye impande zombi, abayobozi ba Coventry bishimira ibyo babonye icyo gihe.

Peter Ndlovu agira ati:

"Ndibuka nyuma y'umukino, umutoza wa Coventry, John Sillett, yaravuze ati uyu musore simusiga aha kandi uko ni ko byose byatangiye."

Image caption Peter Ndlovu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b'abanya Afurika bakinnye ku mugabane w'Uburayi.

Ndlovu avuga ko yumva ari umuntu udasanzwe, kuba umunyafrika wa mbere wabanje muri shampiyona ishobora kuba ari iya mbere ku isi.

"Icyo gihe hariho abakinnyi benshi b'Abanyafrika ariko kuba umunyafrika wa mbere ukinnye mu Bwongereza bivuze ibintu byinshi. Ni ikintu mpa agaciro gakomeye. Sinabona uko mbivuga kuko ari ikintu gikomeye."

Ndlkovu wavuze ibi yateguriye inzira urutonde rw'abandi bakinnyi b'Abanyafrika baje nyuma ye nka Didier Drogba, Samuel Eto, Michael Essien n'abandi.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w'Umunya Zimbabwe yakiniye Coventry bwa mbere ubwo yahuraga na Arsenal mu mwaka w'imikino wa 1991/1992 akaba ari we winjiza igitego cy'intsinzi.

Agira ati:

"Ni ikintu gikomeye ku mukinnyi gutsinda ku mukino we wa mbere. Ushobora gukina neza ariko bihabwa agaciro iyo winjije igitego. Ndibuka umukino wanjye wa mbere ku kibuga cya Arsenal. Ninjiye nsimbuye aba ari na njye winjiza igitego cy'intsinzi. Byaranshimishije cyane. Iyo winjije igitego ni bwo utangira kumva ko bishoboka."

Ndlovu yatsindiye Coventry ibitego 43 mu mikino 176 yayikiniye hagati y'umwaka wa 1991 n'uwa 1997.

Nubwo avuga ko igitego yatsinze Arsenal ku mukino we wa mbere gikomeye, ashimangira ko ibitego bitatu yatsinze mu mukino umwe ku kibuga cya Liverpool tariki ya 14 z'ukwa Gatatu 1995 ari byo asanga bifite agaciro gakomeye kuri we.

Ibi bitego byamugize umukinnyi wa mbere w'ikipe yasuye Liverpool washoboye gutsinda ibitego bitatu ku kibuga cya Anfield, ibintu byari bitarabaho kuva mu mwaka wa 1962. Icyo gihe Coventry yatsinze 3-2.

Ndlovu unitwa 'isasu rya Bulawayo' ati:

"Hari byinshi nibuka ku mukino natsinzemo Liverpool, ikipe nakundaga ndi umwana."

Ndlovu yageze mu mupira w'Ubwongereza igihe ivanguraruruhu mu bakunzi b'umupira w'amaguru ryari rikiri ikibazo. Ariko avuga ko nta ngorane yahuye nazo zishingiye kuri iki kibazo.

Image caption Peter Ndlovu yakiniye ikipe ya Covebtry yo mu Bwongereza

"Nta bibazo byinshi nari mfite. Icyo nakoraga gusa ni ukwibanda ku mukino wanjye. Nta bantu twigeze duhura cyangwa ngo ngire ikibazo cy'ivangura mpura na cyo gishingiye ku ruhu.

"Cyakora hari igihe abafana bakwita amazina, gusa ugomba kuba uzi icyo ukora, ukibanda ku kazi kawe, ugatsinda ibitego, ubundi bagaceceka.

Uwo ni Ndlovu ubivuga. Kuri ubu ashinzwe ubuzima bw'ikipe ya Mamelodi Sundowns, ikipe y'i Pretoria muri Afrika y'Epfo, ifite igikombe cya Africa giheruka.

Avuga ko amasomo yakuye mu gihe yamaze mu ikipe ya Coventry amufasha cyane mu nshingano ze nshya.

Ndlovu yasobanuye ati:

"Nakinanye n'abantu bakomeye, kandi niba mvuze abantu bakomeye ni uko babikoze koko. Bari bafite ubushake bwo kumfasha. Umwe muri bo ni Dion Dublin. Yari intangarugero, kuva imbere cyangwa inyuma. Yari umukinnyi udasanzwe. Kuri jye yari nka mukuru wanjye."

Mu bantu bakomeye bahanganye na we mu kibuga avuga ko Lee Dickson ari we wari uhambaye.

Amwenyura ati:

"Yigaga umukino neza. Mu rugamba rwaduhuje ni we watsinze kenshi ariko nzi ko nanjye hari hamwe na hamwe namuhize, gusa mvugishije ukuri yari azi icyo akora"

Icyo yicuza ni uko adakina muri shampiyona y'Ubwongereza ubu kandi ari bwo irimo amafaranga menshi.

"Mu gihe cyanjye baradukandagiraga cyane, byari kuba byiza iyo mba nkina ubu kandi rero ubu harimo n'akayabo."