Irushanwa ry'amagare ku rwego rwa Afrika mu Rwanda

Ikipe y'Abanyarwandakazi batarengeje imyaka 18
Image caption Ikipe y'Abanyarwandakazi batarengeje imyaka 18 niyo yarwaye umudari w'izahabu

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryo guhatanira ikamba rya Afrika ryatangiye uno munsi mu gihugu cy'u Rwanda.

Amakipe y'ibihugu 22 bya Afrika ahatanira iryo kamba rikomeye kurusha ayandi ku mugabane wa Afrika.

Hari uguhatana hagati y'amakipe y'ibihugu ndetse no guhatana hagati y'abatwara amagare buri wese ku giti cye.

Image caption Ikipe y'abakobwa yo mu Burundi y'abatarenza imyaka 18, ni imwe muri ebyiri gusa z'abakobwa zirishunwa muri urwo rwego

Mu masaha ya mugitondo ikipe y'u Rwanda y'abagore ikaba yegukanye umudari wa zahabu mu batarengeje imyaka 18.

U Rwanda rwahatanaga n'ikipe y'igihugu cy'u Burundi aribyo bihugu byonyine bihagarariwe n'amakipe y'abakobwa muri icyo kigero.