Abahatanira umupira wa Zahabu wa FIFA

Cesc Fabregas
Image caption Cesc Fabregas ni umwe mu bakinnyi bari ku rutonde rwa FIFA

Abakinnyi 7 bo mu ikipe ya Espagne yatwaye igikombe cy’isi giheruka bari ku rutonde rw'abazarobanurwamo umukinnyi uzahabwa umupira wa Zahabu wa FIFA muri uno mwaka.

Andres Iniesta watsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino wa nyuma ari kumwe na bagenzi be bo muri Barcelone Xavi,Carles Puyol na David Villa.

Barimo kandi Iker Casillas na Xavi Alonso ba Real Madrid na Cesc Fabregas wa Arsenal .

Ku rutonde kandi hariho Didier Drogba wa Chelsea na Asamoah Gyan wa Sunderland bakina mu Bwongereza cyakora nta mu kinnyi n’umwe w’Umwongereza uboneka kuri uru rutonde .

Christiano Ronaldo wigeze gukinira Manchester United ari ku rutonde kimwe na mugenzi we Mezut Ozil bakinana muri Real Madrid kimwe na Lionnel Messi ufite iki gikombe gihembo giheruka we akaba akomoka muri Argentine akaba na rutahizamu wa FC Barcelone.

Bane mu bakinnyi ba Inter Milan yegukanye ibikombe bitatu birimo icy’U Burayi n’icya Championat y’U Butaliyani bari kuri uru rutonde .

Ni Umunyafrica Samuel E’too,Julio Cesar na Maicon bakomoka muri Bresil na Wesley Sneijer .

Josee Morinho wegukanye ibikombe 3 atoza Inter Milan mbere yo kwimukira muri Real Madrid ari ku rutonde ruzatoranywamo umutoza mwiza w’umwaka ,urutonde ruriho na Carlo Anceloti wa Chelsea , Alex Ferguson wa Manchester United na Arsene Wenger wa Arsenal .

Rutahizamu Kelly Smith n’umutoza Hope Powell bo batoranijwe mu rwego rw’abagore .

Icyemezo cya nyuma kizafatwa na ba Capitaines ndetse n’abatoza b'amakipe y’ibihugu ndetse n’abanyamakuru bahagarariye abandi b’ikinyamakuru France Football Magazine .

Abatsinze bazamenyekana ku itariki ya 10 z’ukwezi kwa mbere mu mujyi wa Zurich ku cyicaro cya FIFA.

Abagomba gutoranywamo umukinnyi wa mbere w’umwaka :Xavi Alonso(Espagne)Daniel Alves(Brasil),Iker Casillas (Spain),Cristiano Ronaldo(Portugal),Didier drogba(Ivory Coast),Samuel E’too(Cameroon),Cesc Fagregas(Spain),Diego Forlan (Uruguay),Asamoah Gyan(Ghana ),Angres Iniesta(Spain)Julio Cesar(Brasil),Miroslav Klose(Germany),Philipp Lahm(Germany),Maicon(Brasil ),Lionel Messi (Argentina)Thomas Muller(Germany),Mezut Ozil(Germany) Carles Puyol(Spain),Arjen Robben (Holland)Bastian Schweinsteiger (Germany),Wesley Sneijder (Holland ),David Villa(Spain)na Xavi(Spain).