Haile Gebreselassie yisubiyeho

Haile Gebreselassie
Image caption Gebreselassie azakomeza kwiruka

Igihangange mu kwiruka ahantu harehare na "marathon", Haile Gebreselassie, aravuga ko yahinduye icyemezo cyari yafashe cyo gufata ikiruho.

Uwo munyaethiyopiya ufite imyaka 37, akaba afite umuhigo w'isi yavuze ko azakomeza kujya mu mahiganwa.

Mu ntangiriro z'uku kwezi yari yatangarije muri "marathon" ya New York ko avuye mu mahiganwa yo kwiruka, ubwo yari amaze gukomereka ku ivi.

Yavuze ko yakomeje gutekereza kuri icyo cyemezo ubu akaba yatangarije kuri "Twitter" ko azakomeza amahiganwa ivi rye nirimara gukira.

Haile Gebreselassie, n'umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi mu kwiruka hantu harehare, afite imidari 2 ya zahabu ya Olympic, yesheje imihigo y'isi inshuro 27 mu marushanwa yo kwiruka atandukanye.