Tombora y'imikino

Byabaye nk’ibitengaza kuko Arsenal yatomboye igihangange Barcelona bigahurirana n’uko umutoza Arsene Wenger yemezaga ko azahura n’iyi kipe mbere y’uko tombola iba .

Ku batari bake ,iyi kipe yo mu Bwongereza ni yo igaragaza amahirwe make yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cyakora umutoza Wenger akavuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kwihimura kuko barcelone yamusezereye umwaka ushize .

Real Madrid nay o yongeye gutombola Lyon yo mu Bufransa yakunze kuyisezerera mu myaka ishize.

Cyakora kuri ubu nay o irasa n’ibonye uburyo bwo kwerekana ko Lyon itayigaruriye burundu .

Inter Milan yo mu Butaliyani ,iyi ikaba ari na yo ifite igikombe yongeye guhura na Bayern Munich bari bahuye ku mukino wa nyuma w’igikombe giheruka.

Birashoboka ko uyu waba ubaye umwanya kuri Bayern wo kwiyibagiza igikombe cyayiciye mu myanya y’intoki umwaka ushize.

Amakipe asa n’ayagize amahirwe ni Manchester United igomba guhura na Maerseille yo mu Bufransa kimwe na Chelsea yo izakina na FC Kopenhagen yo muri Denmark.

Ikipe ya Tottenham yarangije iyoboye itsinda ryayo imbere ya Inter Milan ishobora kugora AC Milan yo mu Butaliyani na yo idaherutse gukora kuri iki gikombe .

Image caption Assamoah Gyan

Mu yandi makuru y’imikino ,Assamoah Gyan ukomoka mu gihugu cya Ghana ni we watoranijwe nk’umukinnyi wa BBC ukomoka ku mugabane w’Africa witwaye neza kurusha abandi.

Assamoah ukinira Sunderland ndetse n’igihugu cye cya Ghana yihariye igice kinini cy’amajwi yose akaba yaje imbere ya Andre Ayew Dede na we ukomoka muri Ghana ,Yaya Toure wa Man City ndetse na Didier Drogba wa Chelsea aba bombi kandi bakaba bakinana mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire .

Hari kandi na Samuel E’too wa Cameroun watwaye igikombe giheruka cy’U Burayi ari kumwe na Inter Milan.

Insinzi ya Assamoah Gyan arayikesha cyane akazi katoroshye yakoreye mu mikino y’igikombe cy’isi giheruka ubwo yagezaga igihugu cye muri ¼ cy’irangiza ndetse akanageza igihugu cye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Africa cyakiriwe mu gihugu cya Angola ..