Igikombe cya Afrika abatarenza 17 kirakomeza

Igikombe cya Afrika mu Rwanda
Image caption Igikombe cya Afrika mu Rwanda

Ikipe ya Burkina Faso mu itsinda rya mbere ni yo yabonye itiki yo gukomezanya n’U Rwanda muri ½ cy’imikino y’igikombe cy’Africa cy’abari munsi y’imyaka 17.

Burkina Faso ikomeje itsinze itababariye Misiri yari mu zihabwa amahirwe 4-0.

Senegal muri iri tsinda nubwo isezerewe itashye yemye kuko yabaye iya mbere ishoboye gutsinda U Rwanda ku butaka bwarwo.

Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro Senegal yatsinze U Rwanda 1-0.

Ikipe ya Misiri yagombaga gutsinda kugira ngo ikomeze muri ½ cy’irangiza yahuye n’akaga kuri Stade ya Kigali itsindwa na Burkina Faso 4-0.

Mu gihe igice cya mbere cyarangiye ari 1-0, Burkina Faso yagarutse mu kibuga yarubiye itsinda yungikanya ibitego ku buryo bwatunguye abatari bake.

Aka kayabo k’ibitego kuri Burkina Faso gatumye irangiza ari yo iyoboye itsinda rya mbere imbere y’U Rwanda rwo rwatsinzwe na Senegal 1-0.

Mu gihe cy’iminota isaga 60, Senegal bakinnye ari 10 gusa nyuma y’aho Samba Ndiaye yerekewe ikarita itukura.

Amavubi yigaragaje cyane mu mikino 2 ibanza yabaye nk’ayirara kubera ahari ko yari yamaze kwizera gukomeza kandi n’umutoza akaba yari yafashe icyemezo cyo kuruhura bamwe mu bakinnyi babanzaga mu kibuga.

Muri iri tsinda Burkina Faso irangije amajonjora ari iya mbere n’amanota 6 irarusha U Rwanda umubare w’ibitego gusa kuko n’U Rwanda rufite 6 nyuma yo gutsinda imikino 2 ya mbere, uwa Burkina Faso n’uwa Misiri.

Mu itsinda rya kabiri ryakiniye mu mujyi wa Gisenyi, kuri uyu wa gatandatu Gambia irahura na Cote d’Ivoire.

Ni umukino uzaba ukomeye cyane kuko amakipe yombi azaba yishakamo ikomeza.

Gambia ifite amanota 3 mu gihe Cote d’Ivoire yo ifite 4.

Congo-Brazaville muri iri tsinda nayo ifite amanota 4 ikazahura na Mali yo itarabona inota na rimwe .

Congo itsinze uyu mukino yaba yizeye gukomeza hamwe n’izatsinda hagati ya Cote d’Ivoire na Gambia.

Birashoboka kandi ko aya makipe yombi yakomeza mu gihe yaba yirinze gutsindwa umukino wa nyuma.