Burkina Faso yageze mu mukino wa nyuma

Igikombe ca Afrika abatarenza 17
Image caption Igikombe ca Afrika abatarenza 17

Ikipe y’igihugu cya Burkina y’abari munsi y’imyaka 17 ni yo ibaye iya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Africa gikinirwa mu Rwanda nyuma yo gutsinda iya Congo-Brazza penalities 4-2.

Mu gihe gisanzwe cy’umukino ndetse n’icy’inyongera amakipe yombvi yari yarangije anganya 1-1.

Burkina Faso itegereje kumenya iyo bizahura hagati y’u Rwanda na Cote d’Ivoire mu mukino uzaba kuri uyu wa gatatu.

Kuva kumunota wa mbere w’umukino amakipe yombi yasatiranye cyane ariko abinyuma bakaba ibamba.

Nko ku munota wa 17 nuwa 21 Congo yabonye uburyo bwiza ariko ntiyabubyaza ibitego.

Burkina Faso nayo yanyuzagamo igasatira, nko ku munota wa 19 Traore yarafunguye amazamu ariko umuzamu wa Congo awushyira hejuru y’izamu.

Ibintu byaje guhinduka ariko ku munota wa 33 ubwo umusore Stevy Epako yinjizaga icya mbere cya Congo.

Uyu musore yarigaragaje cyane muri iri rushanwa dore ko hafi kuri buri mukino atahana igitego.

Mu gice cya kabiri, Burkina yinjiranye ishyaka riboneka ryo kwishyura.

Ugusatira cyane kwaje no kuyigirira akamaro ku munota wa 53 ubwo Traore yishyuraga.

Byabaye nk’uburangare bw’umuzamu wa Congo kuko umupira yasaga n’uwawufashe ariko ntiyashobora kuwukomeza umunyura mu myanya y’intoki.

Ku munota wa 63, epako watsinze icya mbere cya Congo yazamutse wenyine ariko ntiyashobora gutsinda mu gihe yari asigaranye wenyine n’umuzamu.

Uyu Epako kandi yongeye guhusha ikindi gitego cyari cyabazwe ku munota wa 72, aho yari asigaranye wenyine n’umuzamu.

Burkina Faso ni yo yabonye itike yo ku mukino wa nyuma yinjije penaliti 4-2 za Congo mu gihe igihe gisanzwe n’iminota 30 y’inyongera byari birangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Kuri uyu wa Gatatu hagomba kugaragara ikipe izakina na Burkina ku mukino wa nyuma ikazava hagati y’U Rwanda na Cote d’Ivoire.