Raouraoua yinjiye mu buyobozi bwa FIFA

FIFA
Image caption FIFA

Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Algeria, Mohammed Raouraoua yatorewe kuba umwe mubagize komite nyobozi y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA.

Bwana Rouaraoua w’imyaka 64 y’amavuko yatorewe umwe mu myanya ibiri yagenewe umugabane wa Afurika hamwe n’umunyaCoted'ivoire Jacques Anouma usubiye mu mwanya we.

Mohammed Raouaraoua agiye kuri uwo mwanya asimbuye umunya Nigeria Amos Adamu wahagaritswe ashinjwa gushaka kurya ruswa ku bihugu byahataniraga kwakira igikombe cy’isi cya 2018 na 2022.

Umunyafurika y’epfo Danny Jordaan umwe mubateguye igikombe cy’isi giheruka kubera muri Afrika y’epfo, kuko yabonye amajwi 10 gusa akaza kumwanya wa 4.

Bwana Rouaroua wayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria muri mandat 2 zitandukanye yatsinze ku majwi 39 naho Bwana Anouma wongeye gutorerwa manda y’imyaka 4 yatowe ku majwi 35.