FIFA:Bin Hamman arashaka guhangana na Blatter

Mohamed Bin Hamman Uwufise ububasha kw’isanamu B
Image caption Mohamed Bin Hamman

Mohamed Bin Hamman,umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Asia, aravuga ko agiye guhangana na Sepp Blatter ubu umaze imyaka ayoboye ishyirahamwe FIFA.

Bin Hamman, ushyize imbere intego y’uko FIFA, yarushaho gukorera mu mucyo agira ati "igihe kirageze kandi birakenewe ko habaho impinduka muri FIFA”

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Quatar, avuga ko FIFA yamunzwe na ruswa kandi ko ubuyobozi bwayo bwibera mu biro gusa .

Ngo naramuka atowe azegereza FIFA ba nyirayo, arusheho kongera imyanya mu buyobozi bw’iri shyirahamwe, kugira ngo abantu benshi bashobore kugira ijambo mu bikorwa n’iri shyirahamwe .

Uyu mukuru w'ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Asia avuga ko yifuza ko umubare w’abagize Komite iyobora FIFA wava kuri 24 bakagera kuri 41 kandi umugabane w’U Burayi ntukomeze

kwiharira wonyine ijambo muri iri shyirahamwe.

Mohamed Bin Hamman ngo arizera kubona amajwi y’abantu bamaze iminsi banenga FIFA n’umukuru wayo Sepp Blatter .

Ubwo hatoranywaga ibihugu bizakira igikombe cy’isi cya 2018 na 2022 , ibihugu byinshi by’U Burayi byanenze FIFA gukorera mu bwiru na ruswa .

Avuga kandi ko azashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwakwiyambazwa mu kibuga, igitekerezo cyarwanijwe cyane na Sepp Blatter .

Blatter ubu wujuje imyaka 75, ayobora FIFA kuva mu mwaka wa 1998 .

Amatora y’umukuru wa FIFA ateganijwe mu kwezi kwa 6 ku cyicaro gikuru cyayo I Zurich.