Sepp Blatter arasaba urukiko guhishura

Sepp Blatter, umukuru wa FIFA Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Sepp Blatter, umukuru wa FIFA

BBC yamenye ko umukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi FIFA, bwana Sepp Blatter, agiye gusaba ko urukiko rushyira ahagaragara inyandiko zigaragaza amazina y'abayobozi b'iryo shyirahamwe baregwa kuba barahawe ruswa kugirango bahe impushya amatelevision n'abaterankunga mu myaka ya za 90.

Izo nyandiko zijyanye n'iperereza ryakozwe mu kugwa kw'ikigo gishaka amasoko cyakoranaga na FIFA bita International Sport and Leisure.

Umwaka ushize, ababuraniraga FIFA n'abo bakozi bayo bagombye kuriha amadollar y'Amerika arenga miliyoni 6. Amazina y'abo bayobozi ariko ntiyashyizwe ahagaragara.