Samson Siasia yahisemo kwitabaza inkiko

Samson Siasia Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Samson Siasia

Mu gihugu cya Nigeria, Samson Siasia wari umutoza wa Super Eagles, ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, yamaze kugeza ikirego mu nkiko aho agiye guhangana n'ishyirahamwe ry’umupira w'amaguru ryaho.

Siasia ararega iri shyirahamwe ko ryamwirukanye ryirengagije amasezerano bagiranye.

Kugeza ubu nta kintu iryo shyirahamwe ryari ryavuga kuri iki kibazo, ngo rizashyira ahagaragara icyo ribitekerezaho igihe nikigera.

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru bavuga ko Siasia azize ko yananiwe kugeza Nigeria mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa; ibintu bitari byarigeze kubaho mu myaka 25 ishize.

Icyaje guhuhura byose ni umukino wa nyuma w’amajonjora Nigeria itashoboye gutsindira ku kibuga cyayo ikanganya na Guinee 2-2.

Amakuru amwe yatangiye guhwihwisa ko uyu Siasia azasimburwa na Stephen Keshi, umunyanigeria watozaga igihugu cya Mali.