Demba Ba na Demba Cisse bari hafi kugaruka

Ibiherutse kuvugururwa: 26 ukwa mbere, 2012 - 19:26 GMT
Demba Cisse

Demba Cisse

Abakinnyi ba Newcastle, Demba Ba na Demba Cisse, bashobora kugaruka kare mu ikipe yabo ya Newcastle mu cyumweru gitaha bavuye mu irushanwa ry'gikombe cy'Afurika.

Umuyobozi wabo, Alan Pardew, yari yiteguye kuba atabafite kugeza mu kwezi gutaha ariko kubera ko Senegal yatsinzwe na Zambiya na Equatorial Guine, abo bakinnyi bashobora kugaruka kare bagakinira ikipe yabo mu mukino na Blackburn wo kuwagatatu mu cyumweru gitaha.

Igaruka ryabo n'nkuru ishimishije kuri Pardew nyuma y'aho ikipe ye itsinnzwe ibitego 5-2 na Fulham.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.