Amasanamu: Ibibanza bizoberamwo inkino Olympic 2012

Ibiherutse kuvugururwa: 20 ukwa kane, 2012 - 09:36 GMT

Inkino za Olympic, London 2012

  • Olympic Stadium
    Olympic Stadium ni yo yakira abashyitsi binjirira mu irembo ryo hepfo ry’icyanya cyagenewe iyi mikino mu gace ka Stratford, mu burasirazuba bw’umujyi wa London. Iki kibuga cyashyizwemo imyanya yo kwicaramo ku buryo bw’agateganyo ikazakurwamo nyuma imikino irangiye.
  • Ahagenewe imikino yo mu mazi
    Ahagenewe imikino yo mu mazi hatekerejwe n’umuhanga mu bwubatsi ukomoka mu gihugu cya Irak Zaha Hadid .hateganyijwe imyanya yo kwicaramo mu mpande ku buryo bw’agateganyo na you ikazakurwamo nyuma y’imikino. Ni ho hazabera imikino yo mu mazi n’amarushanwa yo koga
  • Ikibuga cya Basketball
    Ikibuga cya Basketball gifite ishusho y’igodora ni cya mbere mu bunini kibayeho muri iyi mikino. Abantu bagera ku bihumbi 12 bashobora kugikwirwamo ,kikaba gifite ubusa bwa km2 20000. Uretse imikino ya nyuma ya basket Olympic ndetse n’iy’ababana ubumuga izahabera ,iki kibuga ni cyo kizakira umukino wa nyuma wa Handball.
  • Velodrome
    Velodrome ni ho hantu huzuye bwa mbere mu cyanya cyagenewe iyi mikino ,cyarangiye mu kwezi kwa kabiri 2011. Icyamamare mu gusiganwa ku magare Sir Chris Hoy ngo yagishijwe inama mbere y’uko aha hantu hategurwa
  • Ikibuga cy’imikino ya Hockey
    Ikibuga cy’imikino ya Hockey cyateguwe ku buryo bw’agateganyo kiri mug ace k’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’icyanya cyagenewe iyi mikino. Cyubatswe gisa n’ikizamuwe hejuru gato kugira ngo aho uri hose muri iki cyanya ubashe kwirebera. Iki kibuga kandi kizakira imwe mu mikino y’umupira w’amaguru w’ababana ubumuga
  • Ikibuga cya Handbal
    Ikibuga cya Handball cyakoreweho imyiteguro umwaka ushize
  • Imikino myinshi izabera hanze icyanya cyagenewe iyi mikino mu mujyi wa London no hirya yawo. Hyde Park izakira umukino wa Triathlon na ho imikino yo koga ibere Serpentine.
  • Ahasanzwe habera ibirori by'akarasisi k'abasirikare bagendera kw'ifarashi niho hazabera imikino ya volleball bakinira ku mucanga. Abategura imikino London 2012 baravuga ko kuba barateguye ibibuga by'agateganyo mu nkengero z'umujyi bizunganira iyo mikino. Ifoto PA
  • Imikino yo kurasa bakoresheje imiheto n'imyambi izabera ku kibuga cya Lord's Cricket, hakazaba hari urubuga bakiniramo runyuze hagati y'aho abakinnyi bambarira n'aho abanyamakuru batangariza amakuru. Ibi bizatuma abakinnyi batagomba guca ku byo bakiniraho kandi bizajya byoroha gupfuka imyenge igihe imikino irangiye. Ishusho Populous
  • Ahantu hasanzwe hazwi cyane kw'isi muri Pariki ya Greenwich iri mu majyepfo y'uburasirazuba bwa London hazabera imikino yo gusimbukisha amafarashi n'irushanwa rikorwa n'abantu bahiganwa mu mikino itanu itandukanye. Abarushanwa ku mafarashi bazakinira muri pariki, bakurikirwe n'abakinisha amafarashi imikino yo kwiyerekana hamwe rero n'abayasimbukisha, ibyo byo bizabera mu nzu iri imbere ya 17th Century Queen's House.
  • Agace k’umujyi wa London kitwa Woolwich
    Agace k’umujyi wa London kitwa Woolwich gafite amateka akomeye ajyanye n’ibya gisirikare .Ikigo cya gisirikare cy’ingaboz irwanira ku butaka gihario cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 1776. Aha ni ho hazabera imikino yo kurasa ku badafite ingingo zose n’abagendana ubumuga .
  • Ku ngoro ya Henry VIII
    Ku ngoro ya Henry VIII iri ahitwa Hampton ni ho hazatangirira kandi harangirire igice kibanziriza irushanwa ry’imikino yo gusiganwa ku magare na ho indi mikino yose ibere Esher mug ace ka Surrey kari mu majyepfo ya London
  • Agace kazwi cyane ka Wimbledon
    Agace kazwi cyane ka Wimbledon na ko kari mu majyepfo ya London ni ko kazakira imikino ya Tennis kuva ku itariki ya 28 z’ukwezi kwa Karindwi kugeza kuya 5 z’ukwa munani
  • Uhereye hejuru ibumoso Stade ya Wembley
    Uhereye hejuru ibumoso Stade ya Wembley izakira imikino y’umupira w’amaguru na ho Wembley Arena yakire imikino ya Badminton imyiyereko ngororangingo ,Excel,Iteramakofe ,Judo,tennis yo ku meza ,taekwondo ,guterura ibiremereye . Mu mikino izabera North Greenwich Arena harimo basketball na Volleyball.
  • Uduce twegereye umujyi wa London na two tuzifatanya nay o kwakira iyi mikino. Ikiyaga cya Dorney kiri mug ace ka Eton Dorney hafi ya Windsor ,kimaze kumenyekana ku rwego rw’isi ni cyo kizaberamo amarushwanwa yo kugashya mu mikino ya 2012. Ubushobozi bwari buhasanzwe bwarongerewe kugira ngo hazabera amasiganwa mu bwato.
  • Ibyamamare mu gusiganwa ku magare byo bizahiganirwa muri Hadleigh Farm mug ace ka Essex mu cyumweru cya nyuma cy’iyi mikino. Bazazenguruka Hadleigh ndetse bananyure mu mihanda yahanzwe munsi yubutaka .
  • Amasumo ya Lee Valley ni ho huzuye mbere ku hantu hose hazabera imikino ya 2012 ,hari harangiye mu kwa kwezi kwa 12 ,2010. Aha ni ho amato azantyuranamo asiganwa . Aya masumo asohora amazi angana na m3 cumi n’eshanu ku isegonda ku buhaname bureshya na m 5 n’igice.
  • Aha na ho ni hamwe mu hazabera imikino yo gusiganwa mu mato.Bivugwa ko hari amazi abereye uyu mukino . Aha ni ho hari ishuri rijyanye n’iby’ubumenyi bw’amato kandi ngo n’ibindi bikorwa byinshi bizahagezwa.
  • Iyi mikino y’umwaka wa 2012 izatangirira mu mujyi wa Cardiff ,itangirwe n’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa 7 hasigaye iminsi ibiri gusa ngo ibirori biyifungura bitangire ku mugaragaro. Ibibiga by’umupira w’amaguru muri iki gihugu ngo bizifashishwa mu gihe cyose imikino izamara . Uvuye ibumoso ni Hampden Park ,Glasgow,Saint James Park ya NewCastle,Stade ya Coventry ,Stade ya Wembley,Millenium Stadium ,Cardiff na Old Trafold ya Manchester

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.