John Terry mu rukiko

John Terry
Image caption John Terry

Hano i Londres mu Bwongereza hatangiye urubanza rw'umukinnyi John Terry wigeze kuba kapiteni w'ikipe y'umupira w'amaguru y'igihugu cy'Ubwongereza.

John Terry aregwa kuba yaratutse bishingiye ku bwoko undi mukinnyi mu mukino wa shampiyona mu kwezi kwa cumi k'umwaka ushize.

Umukinnyi w'umwirabura - Anton Ferdinand bivugwa ko yatutse - yabwiye urukiko ko atabyumvise abivuga icyo gihe ariko ko byamubabaje amaze kubimenya.

Urubanza ruzamara iminsi itanu.